header image 2  
Developpement personnel

 
 
UBUZIMA BW'ABASHAKANYE

"Hari ibintu bitatu umutima wanjye wifuza, bigashimisha Imana n'abantu: ubwumvikane mu bavandimwe, ubucuti mu baturanyi, n'umubano mwiza w'umugabo n'umugore" (Sir 25, 1).

Mu buzima bwa Muntu, kimwe mu bintu bishobora kumushimisha kurusha ibindi, ni uguhirwa n'urushako. Kudahirwa n'urushako nabyo bikaba mu bintu bishobora kumubabaza kurusha ibindi.

Iyo witegereje neza, cyangwa ukaganira n'abatarahiriwe n'urushako, baguhamiriza ko ubuzima bubi babayemo buturuka kuri bagenzi babo (kwitana bamwana). Ku rundi ruhande, iyo uganiriye n'abahiriwe n'urushako, buri wese muri bo aguhamiriza ko abikesha mugenzi we: ubwitange bwe, kwihangana kwe, urukundo rudacogora. Ibi bituma umuntu yibaza kuri ya mvugo ngo "iyo utunze urutoki mugenzi wawe, izindi zisigaye zose ziba zikureba!"

Kuri uru rubuga turatanga inama zituma abantu barushaho kunoza imibanire yabo nk'abashakanye,dutange inama ku bifuza gushinga ingo, dutange n'inyigisho zifasha abifuza kuba abajyanama b'ingo, gukumira no gukemura amakimbirane mu ngo no mu miryango.

Uwifuza kudufasha gutunganya neza uwo murimo, inkunga ye yakirwa neza. Uwifuza na we zimwe muri services zitangwa na RIME COMPANY LTD nk'amahugurwa cg ubundi bufasha turamwifuriza ikaze.

Ibibazo, ibitekerezo n'ibyifuzo byanyu birakenewe cyane.

 

kanda hano utange ikibazo, igitekerezo cyangwa icyifuzo

 

Kanda hano
niba wifuza kujya ahabanza

 

 

 

 

 
 


KUBAKA URUGO - URUKUNDO-
IMIBANIRE Y'ABASHAKANYE

Urukundo ni ishingiro ry'imibanire myiza ku bashakanye. Iyo hatabayeho ibirushyigikira ngo rukure rukomere, abashakanye bashobora kugera aho wakwibaza niba barigeze bakundana koko. Birakwiye ko ku bashakanye bafata umwanya wo gutekereza ku buzima bwabo, ndetse bagafata n'ingamba zo gutuma burushaho kubaryohera. Bitabaye ibyo, ubwo buzima burabasharirira.

Kubaka urugo ni iki?