Logo

RIME COMPANY LTD

P.O. BOX: 653 HUYE-RWANDA

Website: www.rimecompany.com

E-mail: rimecompany@gmail.com

UBUFATANYE MU GUTEZA IMBERE:
  • Imibereho n'imibanire y'abantu
  • Ubuzima
  • Iterambere ry'igihugu n'abagituye
  • Uburenganzira bwa muntu
  • Ubumenyi n'ikoranabuhanga
Ahabanza
Kinyarwanda
ABO TURI BO

INZEGO IBIKORWA BYACU BIGARAGARAMO (intervention areas)

BAMWE MU BAGIRA URUHARE MU BIKORWA BYA RIME COMPANY LTD

IMVO N’IMVANO BYA RIME COMPANY LTD

RIME COMPANY LTD ni umuryango w’abantu bafite impano n’ubumenyi bitandukanye, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kugera ku iterambere rirambye.

Ishingwa rya RIME COMPANY LTD ryaturutse ku kubona ko muri iyi minsi harimo kwaduka ubuhanga bwinshi, ariko bamwe mu bo bwagombye kugirira umumaro ntibamenye ko ubwo buhanga buriho. Hakiyongeraho ko inzobere muri ubwo bumenyi zidafata umwanya uhagije wo gusobanurira "abagenerwabikorwa" icyo serivise zabo zabagezaho.

INYITO N'IGISOBANURO CYAYO

RIME ni impine y'amagambo y'icyongereza:

    • Research: "Ubushakashatsi"
    • Implementation: "Gushyira mu bikorwa (imishinga)"
    • Monitoring: "Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa (ry'imishinga)"
    • Evaluation: "Isuzuma"
 

RIME kandi ni ijambo ry'igifaransa, rishaka kuvuga igikoresho cy'umubaji kizwi ku izina ry'Umuseno mu kinyarwanda.

RIME COMPANY LTD yahisemo iryo zina kugira ngo ihuze izo nyito zombi, zijyanye n'imikorere yayo:

Ubushakashatsi (Research):

Mu byo dukora byose, dushingira ku bumenyi (sciences) n'ibyo ubushakashatsi bwagaragaje.

Natwe ubwacu kandi, dufite intego yo guteza imbere ubushakashatsi: tubutegura, tubukora, tunatangaza ibyo bwagezeho.

Gushyira mu bikorwa imishinga (Implementation):

Mu gihe habayeho amasezerano na ba nyir'imishinga, RIME COMPANY LTD ifatanya n'ibigo, imiryango, ndetse n'abantu ku giti cyabo mu gushyira mu bikorwa imishinga bateguye. Muri icyo gihe, RIME COMPANY LTD ishobora kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye: amahugurwa, kubaka ubushobozi bw'abakozi (capacity building), gufasha mu itegurwa n'itumizwa ry'ibikenewe mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga, n'ibindi byose bikenewemo ubumenyi. Hari n'imishinga RIME COMPANY LTD ubwayo ishobora gushyira mu bikorwa.

Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga (Monitoring):

Ku bufatanye na ba nyir'imishinga, dukurikirana umunsi ku wundi ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga yabo, tukabafasha kubona icyo bakora kugira ngo bazagere ku ntego biyemeje.

Isuzuma(Evaluation):

Duharanira ko abantu bagira umuco wo gusubiza amaso inyuma, kugira ngo bishimire ibyo bagezeho, bakosore ibyo batatunganyije neza. By'umwihariko, dukoresha ubuhanga bugezweho mu rwego mpuzamahanga mu gusuzuma ibyo imishinga yo mu nzego z'ubuzima, imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n'iterambere yagezeho.

RIME COMPANY LTD nk'Umuseno:

RIME COMPANY LTD ni igikoresho cy’imiryango, amashyirahamwe n'ibigo biharanira ko ubuzima bwa muntu bwarushaho kuba bwiza, kuko ibafasha kunoza imikorere yabo.

Mu bikorwa byayo, RIME COMPANY LTD ifasha abantu gushyira injyana mu mitekerereze yabo, mu mikorere, mu mivugire, mu mibereho no mu mibanire, bityo ibyari akajagari bigahinduka, bigafata isura nshya.

INTEGO YA RIME COMPANY LTD

Intego y'ibanze ya RIME COMPANY LTD ni ugutanga ubufasha mu by'ubumenyi-ngiro mu itegurwa, ishyirwa mu bikorwa, ikurikirana n'isuzuma ry'imishinga ikorwa mu nzego z'imibereho myiza, ubuzima, uburenganzira bwa muntu n'iterambere. Kuri ibyo hiyongeraho guharanira ko amakuru n'ubumenyi by'ibanze kugira ngo ibyo bikorwa bishoboke biboneka ku babikeneye (Ubushakashatsi).

IMIKORERE YA RIME COMPANY LTD

RIME COMPANY LTD yashyizweho kugira ngo ifashe "abanyamwuga" batandukanye kwereka abafata ibyemezo ubushobozi bwabo, n'icyo ubuhanga bwabo bwabamarira mu kuzamura ibigo n'imiryango yabo.
Imikorere ya RIME COMPANY LTD ishingiye ku gufasha "abanyamwuga" guhanga ibikorwa bishitura abafata ibyemezo, bakiyemeza kubiyambaza. Ku rundi ruhande, RIME COMPANY LTD igamije gufasha ibigo n'imiryango bitaragira amikoro ahambaye kugira amahirwe yo gukorana n'inzobere mu iterambere ryabyo.

Mu rwego rw'amasezerano y'imikoranire n'abandi, ibikorwa bya RIME COMPANY LTD biri mu byiciro2:

  • Gushyira mu bikorwa ibikorwa byateguwe n'ibigo, imiryango cg amashyirahamwe bifite ingengo y'imari;
  • Gukorana n'ibigo, imiryango cg amashyirahamwe mu bikorwa byo gushakisha abaterankunga cg abafatanyabikorwa.

INDANGAGACIRO

    • Guharanira ko amahoro n’umunezero bisesekara kuri buri wese, bihereye mu mutima we, bikagera ku bo babana, ndetse n’abaturanyi
    • Kwishimira impano y'ubuzima no kububungabunga
    • Gukorana umurava icyo twiyemeje
    • Umurimo ukozwe neza
    • Ubwitange
 

A. IMIBEREHO N'IMIBANIRE N'ABANDI

Imibereho ya muntu igengwa n'urwunge, imikoranire no kuzuzanya kw'ibintu bitandukanye: umubiri, imitekerereze, imyemerere, n'imibanire ye n'abandi. Iyo muri ibi byose hagize igihungabana, bigira ingaruka ku bindi. Inama n'inyigisho dutanga bituma abantu barushaho kugira icyerekezo gihamye cy'ubuzima bwabo ndetse no gushyira injyana mu migirire yabo, bityo bakabasha gutera imbere no kunoza imibereho yabo. Inama n'inyigisho zacu bigamije kubungabunga buri cyose muri biriya bice, ndetse no gutuma byose biba "injyamugambi" mu gutuma nyirabyo amererwa neza.

1. Kwimenya

2. Gusobanukirwa n'imyitwarire ya muntu

3. Kamere-muntu n'imibanire ye n'abandi

4.Ubuzima bw'abashakanye

5.Kwiyubakamo kamere nyayo

6. Ijambo ry'Imana

B.UBUZIMA

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima rivuga ko ubuzima ari "imimerere yuzuye yo kumva umuntu amerewe neza mu mubiri, mu mitekerereze n'imibanire n'abandi, akaba atari ukuba gusa umuntu adafite indwara".(OMS, 1948).Umusanzu wa RIME COMPANY LTD mu rwego rw'ubuzima ujyanye no gufatanya n'imiryango itandukanye mu gutegura imishinga iteza imbere ubuzima, kuyishyira mu bikorwa, ndetse no gukora ubushakashatsi. Muri urwo rwego kandi, RIME COMPANY LTD itanga inama, inyigisho n'amahugurwa bituma ubuzima burushaho kubungabungwa.

1. Ubuzima bwo mu mutwe

2.Ubuzima rusange

C.UBURENGANZIRA BWA MUNTU

Mu mwaka w'1948, umuryango w'abibumbye (UN) washyize ahagaragara itangazo ryerekeye uburenganzira bwa muntu. Kuva icyo gihe, ibihugu byagiye bigirana amasezerano agamije kubahiriza ubwo burenganzira, hashyirwaho n'inzego zigamije kugenzura iyubahiriza ryabwo. Hari n'inzego zifite inshingano yo gutuma ubwo burenganzira bugerwaho. Bidufitiye akamaro kanini cyane kumenya amahame remezo y'uburenganzira bwa muntu, amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n'uburenganzira bwa muntu, amategeko n'inzego bituma ubwo burenganzira bwubahirizwa.Umusanzu wa RIME COMPANY LTD muri urwo rwego ujyanye no gutanga ubumenyi bw'ibanze (n'ubwimbitse bibaye ngombwa) ku burenganzira bwa muntu, ndetse n'amategeko. Kuri ibyo hiyongeraho ubwunganizi mu by'amategeko ndetse no mu nkiko igihe bibaye ngombwa.

1.Ubumenyi bw'ibanze ku burenganzira bwa muntu n'amategeko

2.Ibikorwa bigamije guteza imbere uburenganzira bwa Muntu

3.Ubwunganizi mu by'amategeko no mu nkiko

D.ITERAMBERE

Kugira ngo iterambere rirambye rigerweho, bisaba ko habaho uruhare rugaragara rw'abafatanyabikorwa batandukanye. Impuguke za RIME COMPANY LTD zifasha ibigo, inzego za Leta, imiryango nterankunga, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera n'abanyamadini gukora igenamigambi no gushyira mu bikorwa imishinga yo mu rwego rw'iterambere.

1.Igenamigambi

2.Gukora inyigo z'imishinga

3.Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga

E.UBUMENYI N'IKORANABUHANGA

Muri iki kinyejana tugezemo, ubumenyi n'ikoranabuhanga byabaye igikoresho cy'ibanze cy'iterambere. Mu ntego n'imikorere byacu, tugamije gukundisha abantu ikoranabuhanga no kuribyaza umusaruro. Mu bikorwa byacu bya buri munsi, harimo gushishikariza abafatanyabikorwa bacu kwerekana ibyo bakora babinyujije mu ikoranabuhanga, no kugira ubumenyi bwa ngombwa mu ikoranabuhanga bakwifashisha mu guharanira kugera ku ntego zabo.

F.UBUFATANYE N'IBIGO, IMIRYANGO N'AMASHYIRAHAMWE MU KUGERA KU NTEGO ZABO

Ubufatanye n'ibigo, imiryango n'amashyirahamwe bushingira ku masezerano yihariye (MoU) dushobora kugirana bitewe n'igikenewe. Bimwe mu bikorwa dushobora gufatanyamo ni ibi bikurikira:

1. Gukora inyigo z'imishinga igezwa ku baterankunga

2.Gushaka abakozi bakwiye

3.Kubaka ubushobozi bw'abakozi

4.Inama mu gucunga abakozi

5.Gukumira, guhosha no gukemura amakimbirane

6.Ibikorwa by''ikoranabuhanga rigezweho (ICT)

7. Amahugurwa ku bagenerwabikorwa

8. Ikurikiranabikorwa n'isuzumabikorwa (Monitoring & Evaluation)

9. Ibaruramali n'igenzura ry'imikoreshereze y'umutungo (Audit)

10.Itangazamakuru n'iyamamazabikorwa

ICYITONDERWA:

Amarembo arakinguye ku muntu wese ufite ubumenyi-ngiro, akaba yifuza gufatanya na RIME COMPANY LTD mu kumenyekanisha no guhesha agaciro umwuga we.

Umusanzu wawe urakenewe mu iterambere.

 

 

 

1. Narcisse NTAWIGENERA

Narcisse Ntawigenera

Ni impuguke mu buzima rusange (Master en Sante Publique), akaba n'impuguke mu mitekerereze n'imyitwarire ya muntu (Psychologue Clinicien).

Afite ubunararibonye mu itegura n'ishyira mu bikorwa ry' imishinga igamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya SIDA, kurwanya ubukene, guharanira iterambere n'uburenganzira bwa Muntu. Afite ubumenyi-ngiro mu gukemura amakimbirane, mu bujyanama no gufasha abahungabanye ndetse n'ibindi bibazo byo mu mutwe.

Ni we muyobozi wa RIME COMPANY LTD.

2. Dr Emmanuel NGOMIRARONKA

Dr Emmanuel

Ni impuguke mu bijyanye n'ubuvuzi bw'abantu (Docteur en Medecine). By'umwihariko ni inzobere mu bijyanye n'indwara ya Diyabete, ndetse n'izindi ndwara zitandura.

Akora imirimo itandukanye irimo kuvura, ubushakashatsi, ndetse no kwigisha mu mashuri makuru (Kaminuza).

Muri RIME COMPANY LTD ashinzwe ubushakashatsi mu birebana n'ubuzima bw'abantu, inyigisho zigamije kwirinda no gukumira indwara, ndetse no gutanga inama ku buryo abantu bakwita ku bafite uburwayi butandukanye.

3. Mme Denise AMAHIRWE

Denyse

Ni impuguke mu mitekerereze n'imyitwarire ya muntu (psychologue clinicien), akaba inararibonye mu itegura n'ishyira mu bikorwa ry'imishinga igamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu, igamije guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye bw'umugabo n'umugore, ndetse n'igamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ashinzwe ubushakashatsi na documentation muri RIME COMPANY LTD.

 

4. Ir. JMV. HAVUGIMANA

JMV

Afite impamyabushobozi ihanitse mu ikoranabuhanga, akagira n'ubunararibonye muri iyo mirimo.

Ashinzwe ikoranabuhanga muri RIME COMPANY LTD.

5. Viateur BIZIMANA

Viateur

Afite impamyabushobozi ihanitse mu itangazamakuru, n'uburambe muri uwo murimo.

Ni we ushinzwe itangazamakuru n'iyamamaza (Publicite) muri RIME COMPANY LTD.

 

 

 

 

 

IBINDI BIRI KURI URU RUBUGA

ITYAZABWENGE

IMYIDAGADURO

URUBUGA RW'ABAJEUNES

TUMENYE ICYO ABA BANYAMWUGA BATUMARIRA