Logo header image 2  
Developpement personnel

 
 
KAMERE-MUNTU N'IMIBANIRE YE N'ABANDI

Mu mibereho ya muntu, akenera kubana n'abandi. N'igihe yakumva we atabakeneye, bo baba bamukeneye.

Mu bibazo bihangayikisha abayobozi mu nzego zitandukanye, ikiza ku isonga ni amakimbirane hagati y'abo bayobora, hagati yabo n'abo bayobora, ndetse no hagati yabo ubwabo. Isesengura ry'ayo makimbirane rikunze gushingira ku cyo abayafitanye bapfa, nyamara mu by'ukuri uruhare runini kugira ngo amakimbirane agere ku ntera runaka, ari urwa kamere z'abafitanye ibibazo.

Twifashishije ubuhanga mu mibanire y'abantu n'ubumenyamuntu (Sociology & Psychology), dufite intego yo gutanga umusanzu wacu mu kubaka amahoro arambye mu muryango w'abatuye isi, by'umwihariko mu muryango nyarwanda.

Uwifuza kudufasha kugera kuri iyo ntego, inkunga ye yakirwa neza. Uwifuza na we zimwe muri services zitangwa na RIME COMPANY LTD nk'amahugurwa cg ubundi bufasha turamwifuriza ikaze.

Ibibazo, ibitekerezo n'ibyifuzo byanyu birakenewe cyane.

 

kanda hano utange ikibazo, igitekerezo cyangwa icyifuzo

 

Kanda hano
niba wifuza kujya ahabanza

 
 


IMIBANIRE HAGATI Y'ABANTU N'ABANDI



Imibanire hagati y'abantu n'abandi ishingira ku bintu byinshi kandi bitandukanye: inyungu zihariye, imiterere karemano, amategeko, kuba ari ngombwa ko byanze bikunze bagomba kubana, n'ibindi.

Iyo witegereje neza, usanga iyo mibanire idafite ishusho imwe ku bantu batandukanye, mu bihe bitandukanye. Isesengura ry'imibanire hagati y'abantu n'abandi, ni imwe mu nzira yatuma amahoro arambye yubakwa mu muryango w'abantu.