"Ibikorwa byawe biragize Uwiteka, maze imigambi yawe izatungane"" (Imigani 16,3)  
Developpement personnel

 
 
IJAMBO RY'IMANA

"Hahirwa umuntu wese utinya uhoraho, agakurikoza inzira ze! Uzatungwa n'ibivuye mu maboko yawe, uzahirwe kandi byose bigutunganire." (Zaburi 128, 1-2)

Ubuhamya bw'abantu benshi bugaragaza ko ubuzima burimo kubaha Imana ari yo soko nyakuri y'umunezero. Abenshi mu babashije kumenya Imana, bemeza ko ari cyo kintu cy'agaciro kibarutira ibindi. Tutagamije kwamamaza imyemerere y'idini runaka kuko atari yo ntego yacu y'ibanze, dufite imigambi yo kwamamaza inkuru nziza no gushishikariza abantu kubaha Imana no kuyikorera, kuko natwe ubwacu twemera ko amahoro nyakuri aturuka ku Mana.

Duhamya ko ibikorwa byacu byose bigamije guhesha Imana icyubahiro.

Amarembo arakinguye ku muntu wese wifuza gufatanya natwe muri uwo murimo.

 
 


 Wifuza gutanga ikibazo cyangwa igitekerezo, kanda hano

Wifuza kumenya birushijeho abo turi bo, kanda hano

 


URUHARE RW'IMYEMERERE MU KUGIRA AMAHORO Y'UMUTIMA



Imyemerere ifite uruhare rukomeye mu myitwarire n'imibereho ya Muntu. Ishobora kugira uruhare mu kumwubaka cyangwa mu kumusenya. Birakwiye ko mu rugamba rwo guharanira kugira amahoro y'umutima, umuntu asuzuma imyemerere ye, akareba uko ayihagazemo, n'uruhare ifite mu kumwubaka cyangwa mu kumusenya. Ibyo bimufasha kuvugurura imibereho ye, bityo ubuzima bukarushaho kumuryohera.